Rayon Sports na APR FC zatangiye Shampiyona zitsinda

Rayon Sports na APR FC zatangiye Shampiyona zitsinda(Photo:APR FC&Rayon Sports Media)

Mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y‘icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya APR FC yatangiye neza itsinda Gorilla FC nyuma y’umuhango babanje guhereweho igikombe cya shampiyona begukanye umwaka ushize, mu gihe Rayon ibifashijwemo na Sugira Ernest, yatsinze Gasogi United.

Mu mukino wahuje Rayon na Gasogi United, amakipe yombi yakomeje gucungana kuva umukino utangiye kugeza urangiye, ariko ikipe ya Rayon ikanyuzamo ikagerageza gusatira ariko ba myugariro ba Gasogi bari bahagaze neza mu bwugarizi.

Nyuma yo gukomeza gucungana ku mpande zombi, mu minota y’inyongera igera kuri ine, nibwo rutahizamu Sugira Ernest yanyuze mu rihumye ba myugariro ba Gasogi, maze atsinda igitego cyabahesheje amanota atatu.

Mu gihe Rayon yabonaga amanota atatu y’umunsi wa mbere, no mu karere ka Huye ho ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Nsanzimfura Keddy na Nshuti Innocent batsinze Gorilla FC 2-1 cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro.

Mbere y’umukino wa APR FC, iyi kipe yabanje guhabwa igikombe cya shampiyona yegukanye mu mwaka ushize, bakaba bagishyikirijwe na Visi Perezida wa Ferwafa ari we Habyarimana Marcel.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hano usome amakuru tukugezaho kuri Igicumbi News online TV: