Rayon Sports na APR FC zirimo gutegura umukino wa gicuti

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko mu minsi iri imbere iyi kipe abereye umuyobozi izakina umukino wa gicuti na mukeba wayo APR FC.

Ntibimenyerewe ko aya makipe yombi akunze kwiharira ibikombe mu mupira w’amaguru mu Rwanda, akina imikino ya gicuti, aho bamwe batebya bakavuga ko “ahuzwa na Leta.”

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatanu, Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yavuze ko amakipe yombi yamaze kumvikana ku mukino wa gicuti.

Yakomeje avuga ko uyu mukino wateguwe mu rwego rwo kugira ngo Rayon Sports yerekane ko ishaka kwihimura kuri APR FC yayitsinze ibitego 2-0 mu mikino ibanza ya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019/20.

Ati “Umukino wa gicuti twabiganiriyeho n’ubuyobozi bwa APR FC barawutwemereye. Icyo nabwira abakunzi ba Rayon Sports ni uko uyu ari wo mwanya wo kwereka APR FC ko n’ubwo tutakinnye umukino wo kwishyura muri Shampiyona, ko twari kubatsinda. Ikindi amafaranga azava muri uwo mukino azajya muri Rayon Sports yose.”

Shampiyona ya 2019/20 yasojwe imburagihe muri Gicurasi nyuma y’uko yari yahagaritswe muri Werurwe kubera icyorezo cya COVID-19, ubwo hari hamaze gukinwa iminsi 23 gusa.

Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC ku munsi wa 30, ari na wo wari gusoza Shampiyona yegukanywe n’ikipe y’ingabo.

Umupira w’amaguru uri mu mikino itaremererwa gusubukura ku butaka bw’u Rwanda. Mu nama yabaye muri Gicurasi, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko kare amarushanwa ashobora kongera gukinwa ari muri Nzeri mu gihe imyitozo yasubukurwa muri Kanama.

@igicumbinews.co.rw