Rayon Sports yanyagiye ikipe yo muri RDC

Rayon Sports yari yakiriye Karisimbi FC yo muri DR Congo mu mukino wabereye kuri Stade Regional Nyamirambo uyu munsi, wagombaga gutangira saa 15:00’ ariko kubera Karisimbi FC yatinze kugera mu Rwanda umukino watangiye saa 15:42’.

Wari umukino wa gishuti iyi kipe yateguye mu rwego rwo kuyifasha kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira mu cyumweru gitaha ndetse no guha umwanya abakinnyi batakoreshejwe cyane mu mikino yatambutse.

Uretse Iragire Saidi, Omar Sidibe ndetse na Bizimana Yannick, abandi bakinnyi babanjemo ni abakinnyi bashya ndetse n’abandi batakoreshejwe mu gice kibanza cya shampiyona.

Myugariro Kayumba Soter baherutse gusinyisha yabanjemo, abandi ni Mazimpaka Andre, Ndizeye Samuel, Runanira Hamzah, Niyomwungeri Mike, Kakule Mugheni Fabrice, Sekamana Maxime na Mugisha Gilbert.

Nyuma y’iminota 10 gusa, Rayon Sports yakoze impinduka itateguye Gilbert yavunitse ahita asimburwa na Iranzi Jean Claude.

Rayon Sports yasatiriye cyane Karisimbi mu minota ya mbere maze ku munota wa 20 Bizimana Yannick ayitsindira igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Karisimbi FC yaje kwishyura iki gitego nyuma y’iminota ibiri kuri penaliti yatsinzwe na Samuel Ngununu nyuma y’ikosa Mazimpaka Andre yakoreye kuri rutahizamu wa Karisimbi mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 41, Sekamana Maxime yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye muri koruneri itewe na Iranzi Jean Claude.
Igice cya kabiri Rayon Sports yagitangiranye impinduka Sarpong, Rutanga na Ciza binjiramo, havamo Mike, Hamzah na Yannick Bizimana.
Ndizeye Samuel yaje guha umwanya myugariro ukiri muto Axel wavuye mu Isonga.

Ku munota wa 68, Omar Sidibe yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu ku mupira muremure yari ahawe na Kakule Mugheni Fabrice.
Ku munota wa 70 Altijan yasimbuye Omar Sidibe wari umaze gutsinda igitego cya 3.

Ciza Hussein Mugabo yaje gutsinda igitego cy’agashinguracumu mu munota wa 89 umukino urangira ari 4-1.

Ikipe ya Rayon Sports yabanjemo

 

Ikipe ya Kalisimbi FC yabanje mu kibuga

@igicumbinews.co.rw