Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukomeye

Ikipe ya Rayon Sports itarakunze cyane kugaragara ku isoko ry’igura n’igurisha rya bakinnyi hano mu Rwanda, kuri ubu amakuru aravuga ko imaze gusinyisha Rutahizamu Mico Justin wakiniraga ikipe ya Police FC.

Amakuru avuga ko kuri uyu munsi wa gatatu aribwo Mico Justin, yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 nyuma yuko asoje amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Police FC, gusa iyi kipe ya Police FC, nyiyaje kumvikana n’uyu musore mu kuba yahaguma bikaba byaje guha Rayon Sports amahirwe yo guhita imusinyisha ndetse akaba ari nawe mukinnyi wa mbere iyi kipe ikunzwe n’abatari bake mu gihugu cy’u Rwanda yasinyishije.




Andi makuru Kandi avuga ko Mico Justin yaguzwe Milliyoni 10 Frw, Kandi akazajya ahembwa amafaranga ibihumbi 600 Frw ku kwezi, iyi kipe ya Rayon Sports kandi iri mu biganiro bikomeye na bandi bakinnyi harimo nka Rutahizamu Babuwa Samson, nawe bivugwa ko iyi kipe ishobora kuba yamwibikaho.

Dore urugendo rwa Mico Justin mu mupira wa maguru

Yarerewe mu irerero ry’umupira wa maguru rya Ferwafa, akaba yari no mu bakinnyi bitibariye igikombe cy’isi cya batarengeje imyaka 17 muri Mexique mu mwaka 2011.



Yaje guhita yerekeza muri Isonga FC, As Kigali, Police ndetse na na Sofapaka FC yo mu gihugu cya Kenya nyuma yerekeza Police FC.

Mico Justin urugendo rwe arukomereje muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: