Rayon Sports yataye ibaba imbere ya Gasogi United icyizamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda

Umunsi wa mbere wa shampiyona wasize ikipe ya Rayon Sports inaniwe gutsinda ikipe ya Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka w’imikino.

Iyi kipe yagaragaje umukino mwiza ku mukino wayo wa mbere, igora bigaragara ikipe ya Rayon Sports n’ubwo yagiye ibonamo uburyo bwo gutsinda ibitego ikananirwa kububyaza umusaruro, cyane cyane Sarpong Michael wanahushijemo penaliti.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa.

Knc (iburyo) yari yaravuze ko Rayon azayibabaza

@igicumbinews.co.rw