Rayon Sports yegukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Fraipont

Rayon Sports yegukanye igikombe cyo kwibuka no kuzirikana Padiri Fraipont Ndagijimana wari kuba wajuje imyaka 100, ni nyuma yo kunyagira Mukura VS ibitego 3-0.
Ni umukino amakipe yakiniye kuri Stade Amahoro i Remera ahatanira igikombe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Padiri Ndagijimana Fraipont washinze ikigo HVP Gatagara gifasha abafite ubumuga.
Padiri Fraipont iyo aza kuba akiriho, uyu mwaka aba yujuje imyaka 100, yavutse mu 1919 yitaba Imana 1982.
N’ubusanzwe aya makipe uko ari abiri (Rayon Sports na Mukura VS) asanzwe ahatanira igikombe cyo kuzirikana uyu mupadiri wakundaga umupira w’amaguru.
Umukino w’uyu munsi watangiye Rayon Sports isatira cyane n’ubwo itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo nka Kimenyi Yves, Radu, Iranzi Jean Claude na Rutanga bari mu ikipe y’igihugu biyongera kuri Rugwiro na Fabrice Mugheni bavunitse.
Ibi byaje kubaha igitego ku munota wa 33 gitsinzwe na Bizimana Yannick ku ishoti rikomeye Michael Sarpong yateye mu izamu ariko umunyezamu ntiyafata umupira ngo awukomeze, Yannick ahita asongamo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Ku munota wa 64 Habimana Hussein yaje kubonera Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye muri koruneri.
Ku munota wa 72, Oumar Sidibe yaje gutsinda igitego cya 3 nyuma y’akazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Mugisha Gilbert wamuhaye umupira, agahita acenga umunyezamu Regis, ahita ashyira umupira mu izamu.
Umukino waje kurangira nta zindi mpinduka zibaye maze Rayon Sports iba yegukanye igikombe.