Rayon Sports yirukanye Michael Sarpong

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo gutandukana na rutahizamu wayo w’Umunya-Ghana Michael Sarpong, nyuma y’amagambo yatangaje avuga ko umuyobozi wayo, Munyakazi Sadate, adafite ubushobozi bwo kuyobora iyi kipe.

Michael Sarpong ni umwe mu batarishimiye icyemezo cyafashwe na Rayon Sports cyo guhagarika imishahara y’abakinnyi kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ubwo yaganiraga na FunClub ku wa Mbere, Michael Sarpong yavuze ko Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, adafite ubushobozi bwo kuyiyobora.

Uyu mukinnyi yari yandikiwe ibaruwa isaba ibisobanuro ku myitwarire ye, aho Rayon Sports yavugaga ko ibyo “amakosa yakoze ntiyihanganirwa mu kazi.”

Andi makosa yashinjwaga na Rayon Sports ni uguta akazi hagati ya tariki ya 23 Mutarama na tariki ya 27 Gashyantare 2020, aho yagiye muri Norvège ikipe itabizi, akajya kuvugana n’indi kipe.

Icyo gihe ngo Rayon Sports yamugurije 612$ kugira ngo abashe kubona itike imugarura i Kigali.

Kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yasohoye indi baruwa ivuga ko yasheshe amasezerano y’uyu mukinnyi, inamwifuriza amahirwe ahandi azakomereza.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Michael sarpong yavuze ko yamaze kubona iyi baruwa.

Yavuze ko nta kindi yakora ubu, ariko agiye kwitabaza umujyanama we, akabikurikirana.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yashoboraga kugurwa n’ikipe ya Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko ntibyakunda kubera Coronavirus yari yibasiye icyo gihugu.

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, avuye iwabo muri Ghana, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona iheruka.

@igicumbinews.co.rw