RBA igiye kujya yerekana imikino ya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho (RBA), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agomba kumara imyaka itatu, aho izi mpande zombi zemeranyije kugeza imikino ku banyarwanda no kubaturarwanda.

Nyuma yo gutanga ikaze, umuyobozi wa Ferwafa yahise aha ijambo umuyobozi mukuru (DG) w’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho (RBA), bwana Arthur Asiimwe wishimiye iyi mikoranire igiye kubaho hagati ya RBA na Ferwafa.

 

Ubuyobozi bwa RBA bwishimiye iyi mikoranire y’imyaka 3 iri imbere

Arthur yagize ati “Dufite ubushake, dufite ibikoresho kandi twizeye ko tuzageza ku banyarwanda imikino myinshi ishoboka kuko tugomba kubyaza umusaruro aya masezerano.”

Umuyobozi wa Ferwafa, Rtd Brig Gen Sekamana nawe yavuze ko yishimiye cyane aya masezerano y’ubufatanye yabayeho, anavuga ko impande zombi zizagabana inyungu izava mu kwerekana iyi mikino.

Ati “Ntabwo ari amasezerano bamwe bamenyereye yo kuvuga ngo njye nzaguha aya mafaranga nawe umpe ibi, ahubwo ni amasezerano arimo kuzafatanya kwerekana imikino hanyuma inyungu izavamo tuzakazayigana. Bivuga ngo tuzagabana umusaruro uzavamo.”

Bimwe mu bikubiye mu masezerano, harimo ko RBA ari yo izerekana amarushanwa yose ategurwa na Ferwafa, harimo shampiyona, igikombe cy’Amahoro ndetse n’andi marushanwa atandukanye ategurwa n’iri shyirahamwe.

 

Ubwo impande zombi zashyiraga umukono ku masezerano

Ku byabajijwe by’uko hari abanyamuryango ba Ferwafa basanzwe bafite ibitangazamakuru kandi by’amashusho nka Gasogi United isanzwe ifite umuyobozi uyobora TV1, ikaba ishobora kuzakomwa mu nkokora n’iyi mikoranire, umuyobozi wa Ferwafa yavuze ko icyo bareba ari inyungu rusange atari inyungu y’umuntu ku gite cye.

Ikindi ubuyobozi bwa RBA bwavuze, ni uko iki kigo kizajya gitanga amashusho ku bitangazamakuru, aho kwizanira abafata amashusho, bisobanuye ko amashusho azatangwa n’iki kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), ndetse avuga ko bazaha uburenganzira ibitangazamakuru bimwe bikajya bifata amashusho.

 

Bahererekanyija amasezerano asinyweho n’impande zombi

 

Hari ibirango bya RBA

 

@igicumbinews.co.rw