RBA yihanganishije umuryango w’Umunyamakuru wayo witabye Imana

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamkuru(RBA) rwihanganishije umuryango n’ishuti z’uwari umunyamakuru wayo, Herman Ndayisaba witabye Imana kuri uyu wa kane Tariki 07 Mata 2022, azize uburwayi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal(King Faisal Hospital) i Kigali.

Ubutumwa bwa RBA buvuga ko: “Ubuyobozi n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru bari mu kababaro katewe n’urupfu rwa NDAYISABA Herman wari umunyamakuru warwo.RBA yihanganishije umuryango n’inshuti za nyakwigendera muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira”.

RBA ivuga ko igiye cyose Herman yamaze ayikorera yaranzwe no kwitanga mu kazi, akaba yari ayihagarariye mu karere ka Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru aho yari ashinzwe gutara inkuru.

@igicumbinews.co.rw