RBC yerekanye ko abantu bagomba kubana na Coronavirus igihe kirenze icyo bateganyaga

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyemeje ko ishusho y’iminsi 100 icyorezo cya Coronavirus kigeze ku butaka bw’u Rwanda, yerekana ko abantu bazabana nacyo igihe kirekire kurenza icyatekerezwaga.

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, kuva icyo gihe hamaze kuboneka 728 bayanduye mu bipimo 111 257 bimaze gufatwa, 359 barayikize mu gihe 367 bakirwaye naho babiri barimo umushoferi w’imyaka n’umupolisikazi bitabye Imana.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye RBA, ko abantu bazabana n’icyorezo cya Coronavirus, ahubwo igikwiye gukorwa ari ukwiga uko babana nacyo ntikibagireho ingaruka mbi.

Ati “Ishusho rero y’iminsi 100 iratwereka y’uko iki cyorezo tuzabana nacyo igihe kirenze icyo twatekerezaga ko ari kigufi, bivuga ko ingamba turi gushyira mu ngiro ndetse n’uburyo tureba imbere hazaza, ni ukwiga kubana nacyo kandi ntikitugireho ingaruka mbi ntikidutware abantu “.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari ibintu bitatu abantu basabwa gukora ari byo; gukoresha agapfukamunwa buri gihe kandi neza, guhana intera ahantu hose kandi abantu bagakaraba kenshi buri gihe.

Ati “Ibyo bitatu byagaragaye ko ibihugu byabikoze abaturage bagize ikinyabupfura, iyo myitwarire bakabikora, icyorezo dushobora kubana nacyo kitagize abantu cyangiza ndetse kikaba cyanashira”.

Mu kwezi gushize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko bishoboka ko Coronavirus itazacika vuba ndetse ko nubwo urukingo rwayo rwaboneka, kuyirwanya bisaba imbaraga nyinshi.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, Dr Mike Ryan, yagize ati “Iyi Virus ishobora kuba kimwe n’izindi zibana n’abantu mu muryango, iyi virus ishobora kutagenda.”

Atanga urugero kuri Virus itera SIDA, akavuga ko itigeze igenda burundu ahubwo ko abantu bize uburyo bwo kubana nayo.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

@igicumbinews.co.rw