RCS yatangaje icyateye urupfu rwa Jay Polly




Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa( RCS), rwatangaje ibijyanye n’urupfu rwa Jay Polly, ni mu itangazo ryagenewe abanyamakuru Aho RCS yatangaje ko Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa kane, Tariki ya 02 Nzeli 2021.

Iri tangazo rya RCS rigira riti: “Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruramenyesha ko Tuyishime Joshua ( JayPolly) yitabye Imana uyu munsi mu rucyerera ahagana sakumi n’igice za mugitondo (04:30)”.

RCS ivuga ko Jay Polly wari ufungiye muri gereza ya Nyarugenge mu murenge wa Mageragere, Aho yari akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, yaraye ajyanywe mu ivuriro ry’iyo gereza ahagana sakumi n’ebyiri z’umugoroba Aho yahise yitabwaho n’abaganga , bimaze kugaragara ko akomeje kuremba yaje kujyanywa mu bitaro bya Muhima Aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko birangira aje kwitaba Imana.



Amakuru y’ibanze RCS ivuga ko ifite, avuga ko Jay Polly na bagenzi be babiri aribo Harerimana Girbert na Iyamuremye Jean Clement, “Basangiye uruvange rwa alchol yifashishwaga n’imfungwa n’abagororwa biyogoshesha, bayivanga n’amazi n’isukari byavanzwe na bo ubwabo”.

Iri tangazo ryasinyweho n’umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya, risoza rivuga ko Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) na Rwanda Forestic Laboratory bagiye gukora iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane icyateye urupfu rwa Jay Polly.

Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yafatwaga nk’umwe mubikomerezwa u Rwanda rwagize muri muzika byumwihariko mu njyana ya HIP HOP.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: