RDC: Abaturage bishe umuntu barangije baramurya

Abari bashungereye ahebereye amahano(Photo:VOA)

Ejo ku wa gatandatu rumwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya kongo rwishe rutwitse umuntu ukekwaho icyaha cyo kwica umuvunjayi uzwi ku izina rya Shika
Mutumoyi rurangije rurya inyama z’uwo muntu.

Amakuru dukesha VOA avuga ko Urwo rubyiruko nyuma yo kwicwa uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo kwica
Shika Mutumoyi rwafunze umuhanda rusaba ko rwahabwa Major Katembo
Jean Pierre rukamwicisha amabuye kuko yishe arashe umunyamategeko
Aramba Rodrigue mu ijoro ryo ku wagatatu 12/05/2021.

Si ubwambere muri uvira rumwe mu rubyiruko rwica umuntu hanyuma
rukarya inyama ze kuko mu ntangiro z’umwaka wa 2017 hari umuntu wiciwe
Kilibula ashinjwa kwica umuyobozi wa banki ya Cadeco hanyuma rumwe
m’urubyiruko ruya inyama ze.

BIZIMANA Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *