RDC: Coronavirus yishe umuntu wa mbere

Ku ifoto ni Minisitiri w’Ubuzima wa Congo Eteni Longondo

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu yatangaje umuntu wa mbere wishwe na Coronavirus mu gihe abantu batanu bashya banduye.

Muri rusange abanduye muri iki gihugu bamaze kuba 23 uhereye tariki 10 z’ukwa gatatu  muri uyu mwaka ubwo icyorezo cya Coronavirus cyahageraga.

Congo Kinshasa ibaye igihugu cya gatatu cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara umuntu apfiriyemo azize iki cyorezo nyuma ya  Burkina Faso na Gabon.

Minisitiri w’Ubuzima wa Congo Kinshasa Eteni Longondo kuri uyu wa gatandatu abicishije kuri Twitter yihanganishije abaturage avuga ko abasigaye barimo kwitabwaho cyane.

Anavuga ko abanduye bashya ari Abanye-Congo.”Ati bose n’abaturage bacu,abo dukorana bose barimo kubitaho uko bikwiye”.

Inzego z’ubuyobozi ntago zigeze zitangaza umwirondoro wa Nyakwigendera ariko ibinyamakuru by’imbere mu gihugu ibyinshi byatangaje ko yari umuvandimwe w’umuminisitiri utatangajwe.

Minisitiri w’Ubuzima abajijwe na Radio Okapi kuri iki kibazo yirinze kugira icyo atangaza.Ati :”Ndi umuganga mbere yuko ndi minisitiri.Nita cyane kukugira ibanga amakuru y’umurwayi,sinshobora kwemeza ko uyu munsi hari umuntu wo muri Guverinoma urwaye n’umwe”.

Kuri uyu wa gatanu ,ubuyobozi bwa Congo bwakajije ingamba z’ubwirinzi byumwihariko mu murwa mukuru Kinshasa ucumbikiye miliyoni 10 z’abaturage .

Muri uyu mujyi abaturage ni bacye mu muhanda nyuma yuko amashuri,utubari na Resitora ndetse n’insengero bisabwe kuba bifunze kandi abayobozi bakaba bavuga ko bagomba kwemerera abantu bacye gutega imodoka rusange.

Bizimana Desire/Igicumbi News