RDC: Ibitero bibiri byaguyemo abantu barenga 25

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibitero bibiri byateguwe n’ingabo zo mu bwoko bwa ba Lendu buhora  buhanganye n’ubwoko bw’Abahema buba mu burasirazuba bwa Congo byaguyemo abagera kuri 28.

Adel Alingu,umuyobozi wo mu gace ka Ituri ahagabwe ibi bitero yavuze abagabye igitero cya mbere cyabaye kuva ku wa gatandatu kugeza ku cyumweru basanze abaturage bo mu gace ka Koli basinziriye bica abaturage bagera kuri 22.Alingu yavuze ko abenshi bitabye Imana ari abo mu bwoko bw’Abahema, yakomeje avuga ko bataramenya icyatumye aba bagizi ba nabi bagaba ibi bitero muri iki gihe.

Anthony Mualushayi ,umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu gace k’Iburasirazuba yavuze ko igitero cya kabiri cyagabwe ku munsi wo ku wa kabiri cyahitanye abasirikare babiri,umuturage umwe ndetse na batanu bakomoka mu ishyaka rya ADF rirwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Ubwoko bw’Abalendu ahanini bukora ubuhinzi mu gihe ubwoko bw’Abahema butunzwe n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi,ubu bwoko bwombi buhora bushyamiranye kuva mu myaka ya kera kuko Abahima basaga ibihumbi icumi barishwe hagati y’imyaka ya 1999 na 2003 nkuko bigaragara muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye.

Uretse ibi bitero ,muri iki gihugu cya RDC mu minsi ishize hongeye kugaragara abandi bantu barwaye Ebola, ni mu gihe kandi iki gihugu kugeza kuri ubu abantu basaga 200 bamaze kwandura icyorezo cya covid-19, iki cyorezo kandi kimaze gutwara ubuzima bw’abantu bagera kuri 21 nkuko bigaragara ku rubuga rwa Wold Ommitters.

 

Source:Aljazella na World Ommitters.

Athanase Munyarugendo@igicumbinews.co.rw