RDC: Ubwato bwari butwaye akayabo k’amafaranga yo guhemba abarimu bwahiye burakongoka

Moteur hors bord d’une pirogue flottant sur le fleuve Congo. Radio Okapi/ Ph. John Bompengo

Ubwato bukoresha moteri bwari butwaye miliyoni 300 z’amafaranga ya Congo ($153,112,20) yari agenewe guhemba abarimu bo mu Ntara ya Equateur muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwafashwe n’inkongi n’ayo mafaranga yose arahatikirira.

Ni ubwato bwari bwatanzwe na Caritas, bwafashwe n’inkongi ku wa Gatatu, butwaye amafaranga y’imishahara y’abarimu y’ukwezi k’Ugushyingo 2020.

Itsinda rikora iperereza ryahise ryoherezwa riturutse mu gace ka Mbandaka kuri uyu wa Kane, rigana ahabereye impanuka.

Umuhuzabikorwa wa Caritas muri Diyosezi ya Mbandaka-Bikoro, Padiri Louis Iyeli, yavuze ko muri ubwo bwato bwari butwaye imishahara, uretse uwari ubutwaye n’umwunganira, harimo n’abantu bane bashinzwe gutanga imishahara n’abasirikare babiri bari baburinze.

Amakuru y’ibanze avuga ko iryo tsinda ryari rimaze guhemba abarimu bo mu gace ka Irebu, ririmo kwimukira mu ka Ngombe riciye mu mugezi.

Inkongi ngo yaturutse muri moteri y’ubwato, iza kwadukira ibijerikani byarimo mazutu bwari kongerwamo, inkongi iba nyinshi ku buryo yatwitse imifuka yose yarimo amafaranga abarirwa muri miliyoni 300 z’amafaranga ya Congo.

Abari baburimo bahise biroha mu mugezi, baza gutabarwa hanyuma. Ntabwo icyateye iyi mpanuka kiramenyekana.

Kugeza ubu hategerejwe igisubizo kiza guhabwa abarimu bo mu gaceka Lukolela, bari bategereje imishahara yabo igahira mu bwato.

@igicumbinews.co.rw