RDC:Perezida Felix Tshisekedi yashyizeho Guverinoma

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri iki gitondo bwatangaje abagize guverinoma yayo, hakaba hari hashize amezi arindwi iki gihugu kidafite guverinoma kuva Perezida Tshisekedi yarahira.
Minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga yatangarije abanyamakuru ejo ku cyumweru ko abagize guverinoma bemejwe kandi bagomba gutangira akazi vuba.
Uyu munsi, ibiro by’umukuru w’igihugu muri Congo byatangaje abagize guverinoma.

Guverinoma yose hamwe igizwe n’abantu 66 barimo; ba visi minisitiri b’intebe batanu barimo umugore umwe, ba minisitiri, ba visi minisitiri ndetse na ba ‘minisitiri délégués.
Ba minisitiri ni 31 barimo abagore bane; minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mme Marie Tumba Nzeza, Minisitiri w’umurimo Mme Nene Nkulu Ilunga, Minisitiri w’umuryango n’umwana Mme Béatrice Omeya Atilite na Minisitiri wo mu biro bya minisitiri w’intebe Mme Jacqueline Penge.
BBC iravuga ko Muri iyi guverinoma harimo amazina azwi muri politiki ya Congo nka Azarias Ruberwa wagizwe minisitiri wo kwegereza abaturage ubuyobozi no kuvugurura inzego ndetse na Julien Paluku wahoze ari Guverineri wa Kivu ya ruguru.
Iyi guverinoma kandi igizwe na ba visi minisitiri 15 banyuranye barimo abagore batatu.
Kabila niwe ufite benshi
Guverinoma yatinze kwemezwa kubera kutumvikana k’uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi n’uruhande rw’ishyaka ry’uwo yasimbuye Joseph Kabila.
Bwana Kabila wayoboye DR Congo imyaka 18, aracyafite ijambo rikomeye ku butegetsi nubwo yavuye ku ntebe y’ubutegetsi. Ishyaka rye ryiganje mu Nteko no muri sena ya DR Congo.
Bwana Tshisekedi ntabwo yifuzaga ko Kabila amurusha n’ubwiganze mu bagize guverinoma, niko gutinda ko kwemeza abayigize kuko impande zombi zitumvikanaga.
Bamwe mu basesengura ibya politiki ya Congo bavuga ko Bwana Kabila agishaka gutegekera igihugu inyuma ya Bwana Tshisekedi.
Abagize guverinoma nshya hafi 70% ni abo ku ruhande rwa Bwana Kabila.
Aba bashyizwe muri guverinoma kandi benshi ni bashya, hafi 3/4 ni ubwa mbere binjiye muri guverinoma nk’uko byatangajwe na minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga, uvuga ko ari “amaraso mashya”.

@igicumbinews.co.rw