RDC:Umusirikare yarashe abantu 13 n’umugore we

Mu Burasirazuba bwa Congo muri Ituri, umusirikare w’iki gihugu yishe arashe abantu 13 anakomeretsa umugore we amuziza gushyingura umwana we atabizi.
Uyu musirikare ngo yabwiwe ko umwana we yapfuye, mu gihe akiri gushaka uruhushya rwo kuza kumushyingura, umugore afata icyemezo cyo kumushyingura biza kurangira aje ku kiriyo yica abagera kuri 13 anakomeretsa umugore we.