RDC:Umuyobozi wa FDRL yishwe arashwe na FARDC

Major Ndjike Kaiko, umuvigizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu ya ruguru, yabwiye BBC ko ingabo za leta zishe umukuru w’umutwe wa FDLR-FOCA Sylvestre Mudacumura.
Maj Kaiko yavuze ko Mudacumura yishwe mu ijoro ryakeye, nyuma y’ibitero ingabo za DR Congo zatangije mu minsi yashize byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, uba mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane ahahereye amashyamba ya pariki y’ibirunga, nk’uko Maj Kaiko abivuga.

Maj Kaiko yagize ati: “Rwose [Mudacumura] yari ikibazo cy’umutekano muri aka gace”.
Avuga ko Mudacumura yari kumwe n’itsinda ry’abandi barwanyi nabo barimo abafashwe.
Sylvestre Mudacumura yari ku rutonde rw’abashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ( ICC) ku byaha byibasiye inyoko muntu ashinjwa gukorera mu burasirazuba bwa Congo ayoboye FDLR.

Akiri mu Rwanda, Mudacumura yari yungirije umukuru w’abasirikare barindaga uwari Perezida JuvĂ©nal Habyarimana ndetse aza no kuyobora batayo mu majyaruguru y’igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, mbere yuko ahungira muri Congo FPR imaze gufata ubutegetsi, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

@igicumbinews.co.rw