RDF irashaka abinjira mu gisirikare




Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), buramenyesha abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda, ku rwego rw’aba-Offisiye, nyuma y’umwaka umwe w’amahugurwa ko bakwihutira kwiyandikisha ku biro by’Akarere babarurirwamo, guhera Tariki ya 25 kugeza kuwa 31 Nyakanga 2021.



Abiyandikisha bagomba kuba bafite ibi bukurikira:

A. Kuba uri umunyarwanda.

B. Kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 27.

C. Kuba ufite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta.

D. Kuba utarakatiwe n’inkiko

E. Kuba utarigeze wirukanwa mu mirimo ya leta cyereka gusa warakuweho ubwo busembwa.

F. Kuba utagaragara ku rutonde rw’abirukanywe ku mirimo ya Leta.

G. Kuba uri indakemwa mu Mico no Mu myifatire.

H. Kuba ufite ubushake bwo kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda.

I. Kuba uri ingaragu.

J. Kuba ufite icyemezo kigaragaza ko warangije icyiciro cya mbere cya IPRC mu bumenyi bwihariye ( A1 Enginering).

K. Kuba ufite icyemezo kigaragaza ko warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).

L. Kuba utarengeje imyaka 24 y’amavuko kubize ubumenyi rusange.

M. Kuba utarengeje imyaka 27 kubize ubumenyi bwihariye (specialist) mu ishami ry’ubuganga (Medicine) cyangwa ubuhanga ( Engenieer).

N. Gutsinda ibizamini bizatangwa.




Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko Abiyandikisha basabwa kwitwaza ibi bikurikira:

-Indangamuntu.

-Icyemezo cyerekana amashuri wize.

-Icyemezo cy’ubudakemwa mu Mico no Mu myifatire.

-Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.



Abiyandikishije bazakora ibizamini by’ijonjora kuva kuya 2 kugeza kuya 9 kanama 2021, saa mbili za mu gitondo.

Ahazakorerwa ibizamini byijonjora ni aha hakurikira:

a. Mu mujyi wa Kigali ni kuya 2 kanama 2021, mu karere ka Kicukiro kuri stade ya IPRC Kicukiro, Mu karere ka Gasabo ni kuya 3 kanama 2021, kuri stade ya ULK, Mu karere ka Nyarugenge ni kuya kane kanama 2021, kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

b. Intara y’Amajyaruguru, akarere ka Gicumbi ni kuya kabiri kanama 2021, kuri stade ya Gicumbi, mu karere ka Burera ni kuya 3 kanama 2021, ku biro by’Akarere, mu karere ka Musanze ni kuya 4 kanama 2021, kuri stade Ubworoherane, mu karere ka Gakenke ni kuya 5 kanama 2021, ku kibuga cy’umupira cya Ngando, mu karere ka Rulindo ni kuya 6 kanama 2021, ku kibuga cya Gasiza.



c. Intara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe ni kuya 2 kanama 2021, kuri Stade ya Nyamagabe. Mu karere ka Nyaruguru ni kuya 3 kanama 2021, ku kibuga cy’umupira cya Ndago. Mu karere ka Gisagara ni kuya 4 kanama 2021, ku biro by’Akarere. Mu karere ka Huye ni kuya 5 kanama 2021, kuri stade ya Huye. Mu karere ka Nyanza ni kuya 6 Kanama 2021 kuri stade I Nyanza. Mu Karere ka Ruhango ni kuya 7 kanama ku biro by’Akarere. Mu karere ka Muhanga ni kuya 8 kanama 2021 muri stade ya Muhanga. Mu karere ka Kamonyi ni kuya 9 kanama 2021 ku biro by’Akarere.

Intara y’Iburasirazuba, mu karere ka Kirehe ni kuya 2 kanama 2021 ku biro by’Akarere. Mu karere ka Ngoma ni kuya 3 kanama 2021 I Ngoma ku kibuga cy’umupira. Mu karere ka Nyagatare ni kuya 4 kanama 2021 ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare. mu karere ka Gatsibo Ni kuya 5 kanama 2021 ku biro by’Akarere ka Gatsibo. Mu karere ka Kayonza ni kuya 6 Kanama 2021 ku biro by’Akarere ka Kayonza. Mu karere ka Rwamagana ni kuya 7 kanama 2021 ku biro by’Akarere ka Rwamagana. Mu karere ka Bugesera ni kuya 8 kanama 2021 ku biro by’Akarere ka Bugesera.

Intara y’Iburengerazuba, mu karere ka Rusizi ni kuya 2 kanama 2021 kuri stade ya Rusizi. Mu karere ka Nyamasheke ni kuya 3 kanama 2021 ku biro by’Akarere ka Nyamasheke. Mu karere Karongi ni kuya 4 kanama 2021 ku biro by’Akarere ka Karongi. Mu karere ka Rutsiro ni kuya 5 kanama 2021 kuri stade ya Rutsiro. Mu karere ka Rubavu ni kuya 6 Kanama 2021 kuri stade ya Rubavu. Mu karere ka Nyabihu ni kuya 7 kanama 2021 ku kigo cya gisirikare cya Mukamira. Mu karere ka Ngororero ni kuya 8 kanama 2021 kuri stade ya Ngororero.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News