RDF yasezereye abasirikare harimo n’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Igisirikare cy’u Rwanda cyasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kubera imyaka yabo, bashimirwa umuhate bagize mu gusigasira umutekano w’u Rwanda.
Mu basirikare basezerewe kuri iyi nshuro, harimo 1449 barimo abofisiye bakuru n’abandi 369 bafite andi mapeti; 1018 bari bafite amasezerano yarangiye kimwe na 21 basezerewe ku bw’impamvu z’uburwayi.
Umuhango wo gusezerera aba basirikare wabereye ku Cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wa Mbere, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira.
Mu ijambo rye, Gen Maj Murasira yashimiye aba basirikare barangije imirimo yabo, ku bwitange bwabaranze mu kazi n’umusanzu batanze ku iterambere ry’igihugu.
Ati “Mwaritanze kandi mutanga n’umusanzu wanyu mu gutuma u Rwanda ari igihugu twishimira kuvuga ko gitekanye.”
Col Jill Rutaremara wavuze mu izina ry’abasirikare bagiye mu kiruhuko, yavuze ko bushije ikivi bishimye kuko umusanzu wabo mu kubohora u Rwanda utapfuye ubusa.
Ati “Dufashe uyu mwanya ngo twizeze Umugaba w’Ikirenga n’ubuyobozi bwose bwa RDF ko nubwo dugiye mu kiruhuko, tutazatezuka ku mpamvu zo kubohora igihugu cyacu kandi ko tutazigera tugambanira bagenzi bacu mu rugamba twarimo kandi tukirimo rwo kubohora igihugu.”
Abasirikare bagiye mu kiruhuko bahawe impamyabushobozi z’ishimwe bashimirwa imirimo myiza bakoreye igisirikare cy’u Rwanda. Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu ngabo z’u Rwanda barimo n’Umugaba Mukuru.