RDF yihanganishije umuryango wa Lt. Gen. Musemakweli witabye Imana

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyababajwe n’urupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweli witabye Imana azize urupfu rusanzwe ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021.

 

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Musemakweli yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe “azize urupfu rusanzwe”.

Rikomeza rigira riti “Igisirikare cy’u Rwanda cyihanganishije ndetse cyifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe by’akababaro. Ibijyanye no gushyingura bizamekanishwa nyuma. Aruhukire mu mahoro.”

Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana afite imyaka 59. Asize umugore umwe n’abana bane.

Mu nshingano yakoze mu gisirikare harimo ko yigeze kuba Umuyobozi w’Umutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard); Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ndetse ubu yari Umugenzuzi Mukuru wa RDF.

 

Lt Gen Musemakweli Jacques yitabye Imana ku myaka 59

 

@igicumbinews.co.rw