Reba ifoto yafotowe uyu munsi ya Kabuga Félicien ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Kuri uyu wa gatandatu Urwego rwa Simbuye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwatangaje ko umunyemari Kabuga Félicien yatawe muri yombi, ni umwe mu bashakishwaga cyane ku Isi mu bakekwaho gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya.

Kabuga Felicien yafatiwe i Paris mu Bufaransa. Amakuru atangwa n’Urwego rwasimbuye urukiko rwa Arusha yemeza ko Felisiyani Kabuga yafashwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 16, Gicurasi, 2020.

Umuyobozi wa ruriya rwego witwa Serge Brammertz yanditse ati: “Gufatwa kwa Kabuga Felicien byibutse abantu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko na bo bazafatwa uko bizagenda kose.”

Kabuga akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rushaki.

Hejuru ni Ifoto yageze ku Igicumbi News ,Kabuga yafotowe nyuma yuko yari amaze gufatwa kuri uyu wa Gatandatu.

@igicumbinews.co.rw