Reba indirimbo nshya Meddy amaze gusohora yitwa Queen of Sheba




Meddy ashyize hanze indirimbo yitwa “Queen of Sheba”, igaragaramo umugore we Mimi, ndetse na mwe mu mashusho y’ubukwe bwe.



Queen of Sheba cyangwa umwamikazi w’i Sheba, ni umwamikazi wamenyekanye mu bihe bya kera, akaba yarabarizwaga muri Ethiopia y’ubu, amateka ye agaragara mu gitabo cy’Abahebulayo muri Bibiliya.

Bimwe mu bikorwa yakoze bikavugwa cyane ni ukujya gusura umwami Salomon muri Isiraheli akamuha impano zihenze cyane avuga ko akunda ubwami bwe.

Kanda hasi urebe indirimbo ya Meddy nshya:

Meddy yise iyi ndirimbo gutya agereranya umukunzi we n’ubundi ukomoka muri Ethiopia, nk’Umwamikazi wa Sheba.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo harimo umuhanzi The Ben ndetse na King James ubwo yari yitabiriye ubukwe bwe.

Ni indirimbo irimo kurebwa mu buryo budasanzwe kuri YouTube ya Meddy kuko mu gihe cy’isaha imaze isohotse imaze kurebwa n’abantu bagera hafi ku bihumbi 30.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: