Reba uko umuhanzikazi yari yerengeje umusore washakaga kumukorera mu myanya y’ibanga

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Nakiyingi Veronica Luggya wamenyekanye nka ’Vinka’ yari yirengeje umufana wo muri Sudani y’Epfo wagerageje kumukora ku myanya y’ibanga ubwo yari mu gitaramo yakoreye muri iki gihugu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Uganda, Mbu avuga ko Vinka wamenyekanye mu ndirimo zitandakanye zirimo ’chips na ketchup’, ’By the way’, na ’Malaika’ yageze muri Sudani y’Epfo mu mpera z’iki cyumweru bitewe n’ibitaramo yari ahafite.

Amashusho yashyizwe hanze n’iki kinyamakuru agaragaza Vinka waririmbaga indirimbo yitwa ’Amaaso’ yafatanyije na mugenzi we, Winnie Nwangi banabana muri label ya ’Swangz Avenue’ yishimiwe cyane n’abafana be mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021.

Gusa ibi byishimo bisa n’ibyaje kurogowa n’umufana umwe wazamuye akaboko ashaka kumufata ku myanya y’ibanga. Vinka mu burakari bwinshi yahise ahagarika kuririmba ahubwo atangira gutera imigeri wa mufana, iyi ntambara yaje guhoshwa n’undi musore wari uri ku rubyiniro maze Vinka akomeza kuririmbira abafana be.

Si ubwa mbere umuhanzikazi wo muri Swangz Avenue yibasirwa n’umufana muri ubu buryo kuko no mu 2018 ubwo Winnie Nwangi yari mu gitaramo yakoreye mu Murwa Mukuru Kampala yamennye telefone y’umufana nyuma yo kuvumbura ko ari kumufata amashusho y’imyanya ye yibanga akoresheje iyi telefone yari yabaye nk’umushyira munsi.

@igicumbinews.co.rw