Reba urutonde rw’ibihugu 10 bitarageramo Coronavirus
Mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 gituruka kuri virusi ya corona ndetse n’ingaruka zikaba zigaragara ku isi hose haba mu bihugu bikize kimwe n’ibikennye.
Uyu munsi wa none abaturage batuye isi bahangayikishijwe n’iki cyorezo cyahinduye byinshi mu bihugu byabo ariko nyamara nubwo bimeze gutya hari ibihugu 10 mu bihugu 195 bigize isi dutuye, iki cyorezo kitarageramo.
Ushobora kumva ko ibi bihugu bitaragerwamo n’icyorezo cya Covid-19 ugatekereza ko byo ahari bibayeho neza.
Reka nkumare amatsiko ko atariko bimeze kuko nk’uko bitangazwa n’imiryango itandukanye iharanira inyungu z’ikiremwamuntu n’ishinzwe ubukungu ku isi bivuga ko ibi bihugu bishobora kuba byarashegeshwe n’ingaruka zo kwaduka kw’icyorezo cya Covid-19, kurusha bimwe mu bihugu byabonetswemo abarwayi ba Covid-19.
Bitewe nuko ibi ari ibihugu bishingiye k’ubukerarugendo, mu gihe Covid-19 yageraga ku mugabane w’Afrika ibi bihugu byahise bifunga imipaka yabyo ibihuza n’ibindi bihugu bitandukanye.
mu byumvikanaga ingano y’amadevize atagira akagero yinjizwaga na bino bihugu binyuze m’ubukerarugendo yanafashaga ibi bihugu mu ngengo yabyo y’imari kukigero kinini, yahise ihagarara ku ikubitiro.
Nk’ urugero igihugu cya Palau. Palau ni ikirwa kigoswe n’inyanja ya pasifika y’ubururu butsitse, ni ahantu hagendwa cyane n’abakerarugendo. Hoteli Palau ya mbere yahafunguye mu 1982 niyo yatangiye kubakira.
Mu 2019, abakerarugendo 90,000 bagiye kuri iki kirwa, abo ni inshuro eshatu z’abaturage b’iki gihugu. Muri 2017 imibare ya FMI yerekanye ko ubukerarugendo bwinjije 40% ku musaruro mbube w’iki gihugu.
Dore urutonde rw’ibihugu bitaragerwamo na Covid-19, nubwo ubukungu bwabo bwahungabanye
.Palau
.Micronesia
.Marshall Island
.Nauru
.Kiribati
.Solomon Island
.Tuvalu
.Samoa
.Vanuatu
.Tonga
Aime Confiance/Igicumbi News