Red-Tabara yemeje ko abarwanyi bafatiwe muri Nyungwe ari abayo

Umutwe w’inyeshyamba wa Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wemeza ko abarwanyi berekanywe uyu munsi kuwa mbere mu Rwanda ari abawo bahafatiwe ‘bayobye’.

Muri weekend, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko cyafatiye ku butaka bw’u Rwanda abarwanyi ba Red-tabara, uyu munsi beretswe itsinda ry’abasirikare bo mu karere bagenzura ibibazo byo ku mipaka (EJVM).

Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ryo kuwa gatandatu, rivuga ko abarwanyi 19 bafashwe tariki 29 z’ukwezi gushize kwa cyenda mu ishyamba rya Nyungwe mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ari naho ryavuze ko bafungiwe.

Patrick Nahimana umuvigizi wa gisirikare w’inyeshyamba za Mouvement de la Résistance pour un État de Droit (RED)- Tabara, uyu munsi yabwiye BBC ati:

“Abo nibyo ni akarwi k’abahungu bacu bacyeya, bariho bagenda mu ishyamba kimeza rya Kibira barazimira bisanga muri Nyungwe mu Rwanda”.

Igisikare cy’u Rwanda kivuga ko cyabimenyesheje itsinda rya EJVM ry’urwego mpuzamahanga ruhuza ibihugu byo mu karere (ICGLR), ari nabo beretswe abo barwanyi uyu munsi ngo bakore iperereza ryabo.

Mu gihe cya vuba, umutwe wa Red-Tabara wagabye ibitero byiciwemo abantu mu bice by’uburengerazuba bw’u Burundi.

Bwana Nahimana yabwiye BBC ko bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira (ishyamba rifatanye n’irya Nyungwe) n’ahandi mu Burundi, kandi ibikorwa byabo bizakomeza nubwo hari abafashwe muri bo.

Bamwe mu bagize itsinda rya EJVM bagenzura imbunda zafatanywe aba barwanyi
Bamwe mu bagize itsinda rya EJVM bagenzura imbunda zafatanywe aba barwanyi

 

Mu kiganiro giheruka n’abanyamakuru, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko abamaze iminsi batera u Burundi ari “abasuma baza kwiba no kwica”.

Kuri ibi Bwana Nahimana yagize ati: “Nta yindi mvugo yabwira abantu, reka twe dukore akazi niko kazerekana abo turi bo, kandi ko duharanira kubohoza u Burundi”.

Leta y’u Burundi ntacyo iratangaza ku ifatwa ry’aba barwanyi ba Red-Tabara bafatanywe imbunda ubu bafungiwe mu Rwanda.

Abanyamakuru bacye batoranyijwe kujya kureba abo barwanyi, bamwe muri bo bavuga ko abasirikare ba EJVM bari kubaza ibibazo abo barwanyi, ngo bakazatanga raporo kuwa gatatu.

Ntibiramenyekana niba bazahita bohererezwa leta y’u Burundi.

@igicumbinews.co.rw