RIB irimo gukora iperereza ku myenda y’AMAVUBI yibwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ruri gukora iperereza ku kirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko ryibwe ibikoresho birimo imyambaro y’Ikipe y’Igihugu.

Radio 10 yatangaje ko ibikoresho byibwe n’umuntu wanyuze mu idari ry’inzu ya FERWAFA ubwo habaga CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yabereye i Rubavu mu Ukuboza 2020.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ikirego cya FERWAFA uru rwego rwacyakiriye ku wa 23 Ukuboza 2020.

Ati “Ikirego twaracyakiriye kiri gukorwaho iperereza. Cyatanzwe na FERWAFA. Bavuze ko hari imyenda y’abakinnyi yibwe.”

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ntacyo buravuga ku ngano y’ibikoresho byibwe.

Iki kibazo cyagiye hanze mu gihe kuri uyu wa Mbere ari bwo FERWAFA yiseguye ku Banyarwanda kubera imyambaro Ikipe y’Igihugu yajyanye muri Cameroun, yanditsweho amazina habanje gusibwa ijambo “RWANDA” mu mugongo.

@igicumbinews.co.rw