RIB irimo gushakisha umugabo wasambanyije umwana ku ngufu agahita atoroka

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe Nikombabona Innocent, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Icyaha cyo gusambanya umwana cyakorewe mu Mudugudu wa Mitabo, Akagari ka Gaseke, mu Murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero ho mu Ntara y’Iburengerazuba, gikorwa ku itariki ya 13 Mata 2020.

Uwabona uyu Ikuzwe Nikombabona Innocent cyangwa se azi aho yaba ahereye yahita ageza amakuru kuri sitasiyo ya RIB imwegereye.

@igicumbinews.co.rw