RIB irimo gushakisha wa mugabo ukekwaho kwica umwana amuziza ko yaje gusangira n’abana be ibiryo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri gushakisha uwitwa Izabayo Théodore, ukekwaho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 10 agahita acika.

Ku myirondoro yatanzwe na RIB, bigaragara ko uyu Izabayo ari mwene Ndimukaga Simon Pierre na Mujawamungu Sarah.

Izabayo akekwaho kwica umwana witwa Fabrice Isubirizigihe, icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020.

RIB isaba abaturarwanda bose ko uwabona Izabayo yakwihutira gutanga amakuru aho aherereye kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa se Polisi imwegereye, cyangwa se agahamagara umurongo wa RIB utishyurwa 166, n’uwa Polisi utishyurwa 112.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yishe Isubirizigihe Fabrice, akamuta mu mugezi wa Kigombe, amuhora ko yajyaga azana n’abandi bana bagiye gusaba abana bo mu rugo rwe ibiryo, gusa ngo yahoraga yitotomba ko ataribo ahahira.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukereza, Nsengiyumva Innocent, avuga ko amakuru atangwa n’abana b’uyu mugabo, bavuga ko inkoni yakubise aba bana zaviriyemo umwe guhita apfa.

Kanda Hano hasi usome inkuru twari twabagejejeho:

Musanze: Umugabo yishe umwana amuziza ko yazaga gusangira ibiryo n’abana be mu rugo

@igicumbinews.co.rw

About The Author