RIB yafashe umugabo wari waratorotse nyuma yo gukekwaho kwica umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, rwafashe Nshimiyimana Emmanuel washakishwaga n’Ubugenzacyaha kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we agahita atoroka.

RIB ivuga ko Nshimiyimana yafatiwe aho yihishahishaga mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagari k’Isangano, Umudugudu wa Kanyinya.

RIB irashimira abaturage batanze amakuru yatumye ukekwa afatwa, ubu akaba afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kibungo aho ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

@igicumbinews.co.rw