RIB yasatse urugo rwa Ingabire Victoire

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, rwakoze gikorwa cyo gusaka urugo rwa Ingabire Victoire Umuhoza, mu rwego rwo gukomeza iperereza ku ruhare akekwaho rwo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na KT Press, Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yagize ati “Ni byo, turi gusaka urugo rwe bitewe n’amakuru twahawe n’uwitwa Munyabugingo Gaston, wafashwe agerageza guhunga igihugu. Mu ibazwa rye yahishuye byinshi birimo na Ingabire n’abandi bantu benshi”.

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi, yari (Ingabire) arimo gukorwaho iperereza, uko gusaka rero bikaba ari kimwe mu bikorwa by’iperereza. Rimwe na rimwe gusaka urugo rw’umuntu birakorwa iyo ari ngombwa, kugira ngo byorohereze iperereza, ari na byo turi gukora. Hari abantu benshi bari muri iri perereza”.

Munyabugingo ukurikiranweho gukorana na Ingabire yakoraga muri Minisiteri y’Uburezi nk’umukozi ushinzwe amasomero ya leta n’amasomero rusange. Mbere yaho yakoze mu Karere ka Nyarugenge nk’umukozi ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru.

@igicumbinews.co.rw

About The Author