RIB yatanze igisubizo ku bantu baburirwa irengero mu Rwanda

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.

Yabigarutseho kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020 ubwo yabazwaga imiterere y’ikibazo cy’abantu rimwe na rimwe bumvikana bavuga ko hari ababo babuze batazi aho baherereye.

Iki kibazo yakibajijwe ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Ubucamanza cyizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubuhuza nk’inkingi y’ubutabera bwubaka umuryango Nyarwanda.”

Col Ruhunga Jeannot yasobanuye ko ikibazo cy’abantu baburirwa irengero ari ibintu bisanzwe kuko biterwa n’impamvu zitandukanye.

Yagize ati “Iyo umuntu adatashye mu rugo bagira impungenge, bakagana RIB, duhura nabyo buri munsi. Tubona abantu benshi bavuga ko babuze ababo ku mpamvu nyinshi, hari ugorobereza ahantu, hari abahunga amadeni, hari abajya gupagasa ntibavuge. Hari abana b’abangavu, bajya mu tubyiniro babona bwije bakanga gutaha iwabo. Hari ababura gutyo ariko bakaboneka nyuma y’igihe gito, bamwe bamara igihe abandi bakabura.’’

Minisiteri y’Ubutabera iherutse gutangaza ko kuva Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwajyaho ndetse rugashyiraho ibiro byakira ibirego by’abantu baburiwe irengero, hari abantu 1301 byatangajwe ko babuze, abagera ku 1010 babashije kuboneka.

Abatavuga rumwe na Leta rimwe na rimwe bashyira mu majwi inzego z’ubutabera ko bafatwa bagafungwa bitazwi.

Col Ruhunga yashimangiye ibibazo by’abantu babura ntaho bihuriye n’abatavuga rumwe na Leta.

Yakomeje ati “Utugannye ntitumubaza ishyaka rye. Hari ababuze abantu ariko bakajya mu mitwe irwanya leta, mu bo twaberetse ubushize mwabonye abantu bari ku rutonde rw’abo dufite baburiwe irengero bakaza kugaruka baragiye mu mitwe irwanya u Rwanda.’’

Yasobanuye ko iyo Urwego rw’Ubugenzacyaha rubonye ikirego rushakisha abavugwa ko baburiwe irengero ariko abenshi baraboneka, imiryango ikaza ivuga ko uwashakishwaga yabonetse.

Ati “Ikibazo ni icy’umuntu ugenda atavuze, akaboneka cyangwa ntaboneke. Kuzanamo politiki, twebwe nk’Ubugenzacyaha ntitubimenya kuko si inshingano zacu.’’

RIB igaragaza ko umuntu wese ifashe itamwereka itangazamakuru gusa ngo yigengesera ku kubahiriza amategeko aho igenza icyaha mu minsi itanu ariko ikaba yagera kuri 90 ku byaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Col Ruhunga yatanze urugero ko ‘ufashe umuntu wari ufite umugambi wo guhungabanya igihugu, akakubwira aho abo bafatanyije bari ntiwakwiruka ngo umwereke itangazamakuru. Tubanza gufata abo bandi kuko bamenye ko mugenzi wabo yafashwe batoroka.’

 

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yavuze ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma abantu baburirwa irengero ariko ntaho zihuriye na politiki

 

@igicumbinews.co.rw