RIB yataye muri yombi abafana bakekwaho gukubita umukinnyi wa Gicumbi FC bamushinja uburozi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abafana bikekwa ko ari ab’Ikipe ya APR FC bakurikiranyweho gukubita rutahizamu wa Gicumbi FC, Umunya-Ghana uzwi nka Tchabalala, bamushinja amarozi.

Tchabalala yakubiswe ubwo yari asanzwe mu rwambariro rwo kuri Stade Mumena ubwo abandi bari mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona wahuje Gicumbi FC na APR FC kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mukino wavuzwemo amarozi, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ubwo abanyamakuru basangaga uyu Munya-Ghana mu rwambariro, ari gutaka cyane, yavuze ko atazi abamukubise n’icyo bamuzizaga.

Yagize ati ’’Ntabwo nzi icyo nakoze, nabonye bankubita. Nababwiye ko ndi umukinnyi bo barankubita, ariko ntabwo nabamenye, ntabwo nzi icyo nakoze rwose.’’

RIB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko yataye muri yombi abakekwaho gukubita uyu mukinnyi ndetse kuri ubu hari ibyo bari kubazwa kuri Stasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Amakuru ajyanye n’imyirondoro y’abo bafana ntarashyirwa ahabona.
Uyu mukinnyi uzwi nka Tchabalala nta byangombwa afite byo gukinira Gicumbi FC nyuma y’uko ataboneye ku gihe ibyangombwa bimwemerera gukora mu Rwanda nk’umunyamahanga.

Kanda hano hasi usome indi Nkuru bijyanye

Kuki muri Gicumbi FC hakomeje kuvugwamo uburozi ?

@igicumbinews.co.rw