RIB yataye muri yombi Cyuma Dieudonne nyir’Ishema Online TV

Urwego rw’ubugenzacyaha ruravuga ko kuri uyu wa gatatu Rwataye muri yombi Niyonsenga Dieudonne uzwi ku izina rya Cyuma ufite Television ikorera kuri interineti.

Mu butumwa RIB yacishije kuri Twiter yagize iti” Uyu munsi RIB yafashe Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma ufite TV Ishema ikorera kuri murandasi hamwe n’umushoferi we Komezusenge Fidele kubera ko barenze ku mabwiriza ya GumaMurugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ryicyorezo cya COVID19″.

Ubutumwa RIB yacishije kuri Twitter

RIB ikomeza igira iti”Niyonsenga akaba yafashwe arwanya abamusabaga gusubira mu rugo yitwaza ko ari umunyamakuru amabwiriza atamureba.
Umushoferi we yafatanywe ikarita imuranga nk’umunyamakuru yahawe na Niyonsenga Dieudonne kugirango izajye imutambutsa mu nzira nk’umunyamakuru kandi atariwe.

Abakekwa bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.

Uru rwego ruvuga ko ibi bibaye hashize iminsi rwiyihanangirije abantu bose bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID19.

Urwego rw’ubugenzacyaha rukaba rwaboneyeho  kongera kwibutsa ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, ko uwo ariwe wese uzarenga ku mabwiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

BIZIMANA Desire/Igicumbi News