RIB yataye muri yombi Idamange akurikiranyweho guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

 

Idamange Iryamugwiza Yvonne uvuka mu Karere ka Kamonyi, hashize iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo menshi agaragazwa nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’aho yavuze ko imibiri y’abazize Jenoside iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Uyu mugore yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu byumweru bibiri bishize, mbere y’aho ntabwo yari azwi na mba. Yifashisha urukuta rwa YouTube maze agatambutsa ibiganiro birimo imvugo zagaragajwe nk’izigumura abaturage.

Kuri uyu wa Mbere nabwo yari yatangaje ikindi kiganiro cyaje gikurikira ikindi yatangaje ku munsi wo ku cyumweru yise “Amasengesho”. Mu kiganiro cye cya nyuma, yumvikana asaba Abanyarwanda bose kujya mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ngo bakigaragambya, bitwaje za bibiliya.

Ubwo yatangiraga kwifashisha imbuga nkoranyambaga atambutsa ibiganiro bye, abantu benshi baramwamaganye, kugeza n’aho bamwe mu muryango we barimo abavandimwe be bitandukanyije na we kugera no ku mugabo babyaranye.

Eng Mabumba Oswald, umugabo wa Idamange, asigaye aba muri Sudani y’Epfo. Yifashishije Instagram maze yamagana ibyatangajwe n’umugore we babyaranye kane.

Ati “Impamvu nanditse ibi ni ukumenyesha abantu bose ko umugore wanjye Yvonne aherutse kujya mu ruhame akanenga Guverinoma y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, ibi ni ibintu namagana nivuye inyuma. Nk’umugabo n’umubyeyi w’abana be, nagerageje kumugira inama ku rwego rw’umuryango ku nzira mbi ari guhitamo ariko ntiyigeze yakira inama zanjye.”

Mabumba yavuze ko ibyo yavuze ari amagambo ye ku giti cye ko we n’abana ari abaturage bakunda u Rwanda batari kumwe na we mu murongo yafashe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kubwira itangazamakuru ko imvugo z’uyu mugore zerekana ipfobya rya Jenoside mu magambo ye.

Ati “Nk’aho avuga ko Coronavirus ari iturufu igihugu gikoresha nk’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ari iturufu ndetse akanongeraho ko imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iri ku nzibutso icuruzwa igihugu kikavanamo amadovize ngo abarokotse Jenoside babayeho nabi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, aherutse kubwira IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore akwiriye gukurikiranwa, agahanwa.

@igicumbinews.co.rw