RIB yataye muri yombi Nsengiyumva François uzwi nk’Igisupusupu

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye kw’izina rya Gisupusupu, kubera indirimbo yamumenyekanishije.



Uwo muhanzi akurikiranyweho ibyaha 2, ari byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse n’icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yamukoreshaga nk’umukozi wo mu rugo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.



Icyo cyaha cyo gusambanya umwana yagikoze ku ya 18 Kamena 2021 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagari ka Rubona, Umudugudu wa Rubaya. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

Kanda hasi ukurikire itabwa muri yombi rye kuburyo burambuye:

 

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: