RIB yataye muri yombi Paul Rusesabagina wari ukuriye FLN

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba.

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Mbere nibwo Rusesabagina yeretswe itangazamakuru aho uru rwego rwavuze ko yafashwe biturutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga.

RIB yavuze akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’abanyarwanda.

Byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yafashwe mu bufatanye n’ibihugu byinshi ariko ntiyigeze abivuga ku mpamvu yise “inyungu z’ubutabera” kuko ibyo akekwaho bikiri mu iperereza.

Ati “Ntabwo twavuga ibyo bihugu ngo tuvuge aho yafatiwe kuko biracyari mu iperereza. Ariko iperereza nirirangira tuzababwira byose.”

Dr Murangira yavuze ko RIB itanga ubutumwa ku bantu bose bari hanze y’u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, ko mu gihe kidatinze nabo bazafatwa.

Ati “Turababwira ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera. Abo nabo mu minsi mike bazafatwa, ubushobozi burahari, ubushake burahari ndetse n’ubufatanye n’ibindi bihugu kuko ubu nta gihugu na kimwe gishyigikiye ko abantu bapfa mu bindi bihugu, n’abandi nabo bazafatwa kuko nta muntu wakwica abanyarwanda ngo yidegembye ngo yumve ko atafatwa. Ukuboko k’ubutabera ni kurekure tuzamugeraho nawe.”

Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uburyo abantu bamuzi bwahinduwe cyane na filimi Hotel Rwanda yamukinweho nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines mu 1994, ituma bamwe batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

Rusesabagina yaje gutana, ajya mu bikorwa bigambije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byanagarutsweho mu rubanza rwa Ingabire Victoire ko yagiranye ibiganiro na Habiyaremye Noël witandukanyije na FDLR, bagamije gushinga umutwe w’ingabo wundi bagamije gutera u Rwanda.

Rusesabagina waje gushinga ishyaka rya PDR/Ihumure rivuga ko rirwanya Leta, ngo yamusabye gushaka abasirikare bo muri FDLR kugira ngo abakangurire kwitandukanya nayo maze bagashinga ingabo z’umutwe wa PDR Ihumure.

Rusesabagina hamwe na PDR Ihumure ye (Party for Democracy in Rwanda- Ihumure), baje kwihuza na RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yashinzwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na CNRD Ubwiyunge ya Gen Irategeka Wilson, bibyara ihuriro MRCD (Mouvement rwandais pour le Changement démocratique) ryayoborwaga na Paul Rusesabagina nka Perezida, Gen Irategeka aba Visi Perezida wa mbere naho Nsabimana Callixte aba Visi Perezida wa kabiri.

Bashinze umutwe w’ingabo uhuriweho bawita FLN, mu kugabana inshingano Nsabimana yahawe kuba umuvugizi.

Ubu MRCD na FLN bisa n’ibicitse umutwe, kuko mu bikorwa bimaze iminsi byo gushakisha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Nsabimana Callixte yatawe muri yombi ubu afungiwe mu Rwanda, Gen Irategeka bivugwa ko yaguye mu bitero by’ingabo za FARDC mu mashyamba ya Congo, none na Rusesabagina wari usigaye yafashwe.

@igicumbinews.co.rw