RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ishyaka rya Kayumba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo Ubuyobozi bw’Umuryango RPD Rwanda, bwacishije ku rubuga rwa Twitter ko umunyamuryango warwo witwa Nkusi Jean Bosco yatawe muri yombi, ariko bataramenya aho aherereye.

Nkusi Jean Bosco watawe muri yombi akekwaho ubujura
Nkusi Jean Bosco watawe muri yombi akekwaho ubujura

Muri iri tangazo kandi Ubuyobozi bwa RPD Rwanda buvuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’itabwa muri yombi rya Nkusi biyambaje Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ariko bakaba batabashije kumenya aho uwo Murwanashyaka wabo yajyanywe.

Mu kiganiro n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yatangarije Kigali Today ko Nkusi Jean Bosco yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku Cyumweru, akaba akekwaho ubujura we na bagenzi be batanu bakoreye umucuruzi w’ibitanda ukorera mu Gakinjiro mu Murenge wa Gisozi.

Yagize ati “Ku wa 03 Werurwe 2021 twakiriye umucuruzi waregaga abantu batandatu atabashije kumenya, bamusanze ku kazi tariki ya 02 Werurwe 2021 aho acururiza. Aba bantu biyitaga abakozi ba Rwanda Revenue Authority na Polisi, bamukangisha ko atishyura imisoro”.

Aba bagabo ngo baramufashe bamushyira mu modoka bamuzungurukana muri Kigali, bamusaba amafaranga, bamubwira ko natabaha miliyoni icumi (Frw 10,000,000) bamwica. Icyo gihe ngo baje kumvikana miliyoni imwe (Frw 1,000,000) ayabikuza muri Mobile Money.

Dr Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB
Dr Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB

Nyuma y’Iperereza Dr Murangira avuga ko hafashwe aba bakurikira:

1.NKUSI Jean Bosco : Wari wiyise Umukozi muri RRA wafashwe ejo 21 Werurwe 2021 kuko yarashakishwaga.

2.MUHIRE Théogène: wirukanwe muri Police kubera imyitwarire mibi.

3.MUGWANEZA Ismaël: Wari utwaye imodoka ya RAD 480 P ari nayo yatwaye uyu mucuruzi bari kumutera ubwoba bamwaka amafaranga.

4.KABAYABAYA François: Umushoferi warutwaye Toyota pickup muri icyo gikorwa cyo kwiba.
 
Dr Murangira yatubwiye ko aba bose bamaze gufatwa ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB Kimironko na Kicukiro. Ndetse n’izo modoka bakoreshaga mu kwiba zikaba ziri Kicukiro na Kimironko, iperereza rikaba rirakomeje hashakwa n’abandi bari bafatanyije.

Mu gitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda Ingingo ya 168, ivuga ko Ibihano ku bujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho aba bagabo bakekwaho buhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.

Urukiko rubahamije ibi byaha banahanishwa Ingingo ya 281 y’Iki gitabo ivuga ku Kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa.

Iki cyaha kikaba gihanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.