RIB yavuze ku makuru avuga ko hari Minisitiri waguwe gitumo yakira ruswa
Hashize iminsi ibiri ku Mbuga Nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, handikwa amakuru mu marenga avuga ko hari Minisitiri wafatiwe mu cyuho yakira ruswa gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwabihakanye ruvuga ko ayo makuru atariyo.
Mu mvugo zirimo gukoreshwa z’ininura hari aho Nk’umunyamakuru Byansi Baker yanditse kuri Twitter. Ati: “Ubuse tuvuge ko ari ubukene cyangwa n’ ukutanyurwa. Mugihe tugitegereje urwego rubishinzwe kubitangaza reka mba bwire ko kuri Hiltop I Remera – Umushikiranganji w’ Umugore “muremure” aguwe gitumo arya Ruswa.”
Naho umunyamakuru Joseph Hakuzumuremyi we yanditse agira ati: “Amakuru yandi ahari, ni uko Minister wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaba yari afitanye gahunda n’umuntu wari bumuhe indonke bari buhurire kuri Hilltop i Remera!. Mu kuyakira ariko, amakuru akavuga ko Minister atasohotse mu modoka ahubwo uwari kuyimuha yamusanzemo; ariko akaba yari yabanje kubwira inzego bireba ko afitanye “gahunda” na Minister!.”
Joseph yakomeje agira ati: “Aya makuru akomeza avuga ko mu gihe bari bakireba amabandari haje abantu bari muri Toyota Hillux Vigo basaga n’abategereje bagahita bagwa gitumo Minister bakamujyana!.”
Ubu butumwa bwa Joseph bukomeza buvuga ko RIB yahakanye aya makuru. Yabyanditse. Agira ati: “Mu butumwa bugufi ubwo nari mbajije Umuvuguzi wa RIB, Dr. B. Murangira Thierry, ukuri ku makuru y’ifatwa rya Minisitiri wa Siporo, Mme Munyangaju Aurore Mimoza mu cyuho yakira indonke yansubije ko aya makuru atariyo!. Nabajije kandi Umuvugizi wa RIB niba uretse indonke nta n’ibindi byaha ibyari byo byose Minister yaba akurikiranyweho na RIB ansubiza ko kugeza ubu ntabyo azi.”
Ikinyamakuru IGIHE ntacyo kivuga ko umuvugizi wa RIB yahakanye ayo makuru ivuga ko ari ibihuha. Mu kiganiro bagiranye Murangira Thierry yagize Ati “Nta muyobozi wafatiwe muri Hotel, ni ibihuha.”
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: