RIB yerekanye abakobwa bakurikiranyweho gushyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abakobwa bane bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 y’amavuko, bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet.

Umwe muri abo bakobwa yabwiye itangazamakuru ko basuye umuhungu ufite amafaranga [utatangajwe amazina ariko RIB yatangaje ko imufite] akabasohokana ahitwa Pili pili akabagurira ibintu bitandukanye, hanyuma akabasaba kumufasha guteza imbere konti ye ya Instagram bashyiraho amashusho yabo bakora ibikorwa by’urukozasoni.

Ngo yababwiye ko icyo akeneye ari ubwinshi bw’abareba ibyo yerekena kuri urwo rubuga, ababwira ko bagiye gutambutsaho amashusho imbonankubone berekana ubwambure bwabo.

Umwe muri bo yagize ati “Yaratubwiye ngo icya mbere ashaka ni abareba ibyo yerekana (views). Nuko dukora video twerekena ubusa bwacu turabimwemerera, turamubwira tuti nitugera mu rugo ufungure konti yawe tujyeho imbonankubone.”

“Tugeze mu rugo yari yaguze inzoga zitandukanye zuzuye aho, turabanza turanywa tumaze gusinda cyane afungura konti ye, nibwo twatangiye gukora live twambaye ubusa.”

Uwo mwana w’umukobwa yavuze ko babikoze batazi ingaruka bizagira, kandi ngo bari basinze batanazi ko bihanwa n’amategeko.

Ikibabaje ngo ni uko nta kiguzi cyo gukora ibyo bari bavuganye n’uwo muhungu, ahubwo ngo bamufashaga kuko yari yabibasabye.

Ati “Twebwe nta nyungu twari dufite kuko twabikoze turi gufasha mugenzi wacu kuko yari yabidusabye. Jyewe uko muzi ni inshuti yanjye yanjyanyeyo. Uwo muhungu afite amafaranga menshi ariko nta kazi afite , twajyaga tuyifotorezaho yuzuye mu nzu tukibaza akazi akora bikatuyobera.”

Abo bakobwa bavuga ko mu gitondo inzoga zibashizemo bakiriwe n’amashusho yabo agaragaza ubwambure bagwa mu kantu. Bemera icyaha bakoze bakagisabira imbabazi.

Umuvugizi Wa RIB, Dominique Bahorera yavuze ko uwakoresheje abo bakobwa ibyaha ari ibikorwa asanzwe akora ari nabyo akuramo ayo mafaranga babonaga.

Ngo afata abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 18-25 akabaha ibiyobyabwenge bamara gusinda akabasaba kwambara ubusa, agafata amashusho yabo akayashyira ku mbuga nkoranyambaga agamije kuyacuruza.

Ati “Uretse kuba acuruza ku mbuga nkoranyambaga, acuruza n’abana b’abakobwa bagamije kugira ngo bajye kubasambanya. Iyo urebye usanga iki gikorwa kiganisha no kwicuruzwa ry’abantu.”

Uwo mugabo wakoresheje ibyaha ntabwo yerekanywe hamwe n’abo bakobwa gusa RIB yatangaje ko azakurikiranwa ukwe.

Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 frw ariko atarenze miliyoni eshatu.

Aba bakobwa bafashwe bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet

Aba bakobwa bavuga ko bashutswe ngo berekane ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhabwa ibisindisha

Abakobwa bafashwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 27

@igicumbinews.co.rw

About The Author