RIB yerekanye inyeshyamba zirimo ba Generali na ba Coloneli

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 57 bafatiwe mu mashyamba yo muri Repubulika  Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo abafite amapeti yo hejuru mu ngabo, ba General na ba Colonel.

1 ni Col Iyamuremye Emmanuel, 2 Col Nizeyimana Mark

Aba bantu barimo n’abasirikare bafite amapeti yo ku rwego rwo hejuru muri iriya mitwe ifite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri aba berekanywe uyu munsi, harimo Col Nizeyimana Mark wafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD uvuga ko yafatiwe mu Burundi.

Uyu mugabo wavugishije Itangazamakuru, avuga ko uriya mutwe wahawe ibikoresho na Kabila wahoze ayobora DRC, ariko hakaba hari abanyarwanda barwanya igihugu cyabo babaha ubufasha bw’amafaranga, barimo Paul Rusesabagina.

Ashima uburyo afashwe mu Rwanda kuko ahabwa ibyangombwa byose bihabwa umuntu bikaba bitandukanye n’ubuzima yabagamo mu ishyamba.

Harimo kandi Col Iyamuremye Emmanuel wari mu mutwe wa CNRD akaba yarafatiwe Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu avuga ko yafashwe n’ingabo za kiriya gihugu yafatiwemo, zikabanza kumufunga nyuma zikaza kumwohereza.

Col Iyamuremye Emmanuel avuga ko abarwanyi bo mu mitwe ibarizwa mu mashyamba muri DRC bagabanutse kuko kugeza ubu batanagera ku 2000.

 

Hari abazaburanira mu nkiko zisanzwe abandi mu za Gisirikare

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dominique Bahorera avuga ko bamwe mu bafashwe baba barahinduye amazina ku buryo biba ngombwa gushaka amazina yabo bwite.

Avuga ko muri aba bafashwe harimo abo ku rwego rwa General batanu barimo Gen. Irakiza Fred na Habyarimana Joseph.

Uyu muvugizi wa RIB uvuga ko mu bafashwe harimo umusivile umwe, avuga ko hari abazashyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, abandi bagahabwa ubwa gisivile kugira ngo bukore dosiye bashyikirizwe Inkiko.

Aba bantu baje biyongera ku bandi bagiye bafatwa mu bihe byatambutse barimo abafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo bahaburanire.

Mu mpera za 2018, FARDC yafashe Ignace Nkaka wari uzwi nka La Forge Fils Bazeye wabaye umuvugizi wa FDLR, ndetse na  Col Jean Pierre Nsekanabo alias Abega wari ashinzwe iperereza muri uyu mutwe.

Aba bagabo bombi ubu bari kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi.

Bakurikiranyweho ibyaha birimo Gukora iterabwoba ku nyungu za Politike, Kugirira nabi ubutegetsi buriho no Kurema umutwe w’ingabo cyangwa kuwujyamo.

Muri Kamena 2019, na bwo Igisirikare cya FARDC cyafashe Majoro (Rtd) Mudathiru Habib wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) akaza kujya mu mutwe w’ingabo wa P5 urwanya u Rwanda na wo ufite ibirindiro mu mashyamba ya DRC.

Uyu mugabo wafashwe anarashwe bikomeye akaguru, yahise yoherezwa mu Rwanda ubu we n’abandi bantu bagera muri 33 bari kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

 

Col Nizeyimana Mark avuga ko Kabila yabahaga ibikoresho
Bageze ku Kicaro cya Police mu Mujyi wa Kigali i Remera

Beretswe Itangazamkuru
Bafatiwe mu mashyamba yo muri DRC boherezwa mu Rwanda
Berekanywe uyu munsi

@igicumbinews.co.rw