Riderman n’umugore we bibarutse impanga

Umuraperi Riderman n’umugore we Agasaro Nadia, bashimishijwe no kwibaruka abana babiri b’abakobwa b’impanga bamaze icyumweru bavutse. 

Uyu muryango ubusanzwe wari ufite  umwana umwe w’umuhungu ugiye kuzuza imyaka irindwi, ibijyanye nuko bazibaruka impanga ntago byari byaragiye ahagaragara, kugeza ubwo Riderman yandikaga kuri Status ye ya Instagram, avuga ko yishimiye kwibaruka impanga, ibintu yavuze ko atarotakaga.




Muri ubwo butumwa. Yagize Ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu.”

Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki dore ko awumazemo imyaka 16, yavuze ko mu buzima bwe atigeze agira inzozi zo kubyara impanga none Imana yamugize umubyeyi wazo.




Ati “Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.”

Yakomeje agira ati “Imana hejuru ya byose, amashimwe k’umubyeyi wibarutse @AgasaroNadiaFarid, amashimwe ku baganga, amashimwe ku nshuti n’umuryango. Ndabakunda.”

Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y’amategeko ku itariki 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro, tariki 16 Kanama 2015.

Ku wa 11 Ukuboza 2015, uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu, umwita Rusangiza Eltad.

@igicumbinews.co.rw