Robert Mugabe azashyingurwa nyuma y’iminsi 30

Muri Zimbabwe kuri uyu wa gatandatu habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro nyakwigendera Robert Mugabe wayoboye icyo gihugu 37.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za guverinema n’abandi bigeze kuyobora ibihugu byabo.
Mugabe w’imyaka 95 yapfuye mu cyumweru gishize aguye mu gihugu cya Singapore azize uburwayi.
Kumuherekeza byabereye muri stade nkuru y’igihugu iri mu murwa mukuru Harare.
Isanduku y’umurambo wa perezida Mugabe yari itwikirije ibendera ry’igihugu.
Mugabe azashyingurwa mu irimbi ryagenewe intwari. Ni icyemezo cyabanje gukurura impaka hagati ya leta n’abagize umuryango wa nyakwigendera Mugabe.
Nyuma y’iminsi 30 ni bwo Mugabe azashyingurwa ku mugaragaro bamaze kumwubakira imva yagenewe intwari.
Perezida Emmerson Mnangagwa yashimiye ubutwari bwaranze uwo yasimbuye k’ubutegetsi amugereranya n’izindi ntwari zaharaniye ubwigege bw’ibihugu byazo ku mugabane w’Afurika.

Perezida Mnangangwa yasezeye kuri Mugabe

Nubwo benshi bafata Mugabe nk’intwari hari abandi benshi bamubona nk’umunyagitugu bakavuga ko yazahaje ubukungu bw’igihugu cye cyahoze ari ikigega cy’Afurika, kandi ko atihanganiraga abatavuga rumwe nawe.

Abo mu muryango bamusezeyeho mu kababaro

@igicumbinews.co.rw