Umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Ronaldinho, wamamaye akinira amakipe akomeye i Burayi arimo FC Barcelone na Milan AC, yamaze kurekurwa nyuma y’iminsi yari amaze afungishije ijisho akurikiranyweho gukoresha pasiporo y’impimbano.

Ronaldinho watwaranye Igikombe cy’Isi na Brésil, we na mukuru we, bamaze iminsi 32 bafungiwe muri gereza ya Agrupación Especializada mu gihe andi mezi agera hafi kuri atanu bayamaze bafungishijwe ijisho muri hoteli y’inyenyeri enye.

Bombi bamaze kurekurwa nubwo bagombaga kwishyura ibihumbi 200$ (agera kuri miliyoni 193.8 Frw) kubera ibyo bakurikiranyweho.

Ronaldinho yabaye umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru mbere y’uko asezera mu 2015. Yafashije Brésil kwegukana Igikombe cy’Isi cya gatanu mu 2002, atwara UEFA Champions League n’ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Espagne (La Liga) akinira FC Barcelone mu gihe yakiniye kandi Paris Saint-Germain na Inter Milan na zo akazihesha ibikombe.

Muri we Werurwe, we na mukuru we, Roberto se Assis Moreia- usanzwe ari umucuruzi- bafunzwe bakurikiranyweho gukoresha pasiporo z’impimbano ngo binjire muri Paraguay.

Aba bavandimwe bombi bari batumiwe muri Paraguay n’umwe mu bagabo bafite inzu y’urusimbi, aho bagombaga kwitabira ibikorwa by’umupira w’amaguru w’abana no kumurika igitabo.

Ronaldinho yizihirije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 40 muri gereza mbere y’uko bombi bishyura amafaranga bakajya gufungishwa ijisho muri hoteli.

Abashinjacyaha basanze nta ruhare uyu mukinnyi yagize mu kubona pasiporo y’impimbano, ariko bemeza ko umuvandimwe we yari abizi ko zitari iz’umwimerere. Gusa bombi bagizwe abere.

Ku wa Mbere, umucamanza Gustavo Amarilla, yabwiye urukiko ko “ibyaha aba bombi bari bakurikiranyweho n’ubutabera bwa Paraguay bikuweho.”

Ronaldinho na mukuru we, Roberto de Assis, bafashwe muri Werurwe bakurikiranyweho gukoresha pasiporo z’impimbano

Bombi bagaragaye mu rukiko ku wa Mbere

Ronaldinho na mukuru we, bagizwe abere ndetse bagomba gusubira iwabo muri Brésil
@igicumbinews.co.rw