Ronalidinho yarekuwe by’agateganyo

Umunyabigwi wakiniye Barcelona yavuye muri gereza irusha izindi umutekano muri Paraguay ajyanwa mu yindi nzu aho afungishijwe ijisho.

Ku wa kabiri tariki 7 Mata 2020 ahagana saa yine n’iminota 7 za nijoro (10:07 pm), nibwo byatangajwe ko, icyamamare akaba umunyabigwi wamenyekanye mu ikipe ya Barcelona Ronaldinho, yarekuwe aho yari afungiwe muri gereza irusha izindi umutekano mu gihugu cya Paraguay, nyuma yaho yarafunzwe igihe kirenga ukwezi.

Uyu mugabo wakinnye mu makipe nka AC Millan na Paris Saint-Germain, yari afungiwe gukoresha pasiporo mpimbano (fake passport), we n’umuvandimwe we witwa Roberto Assis. Nubwo igihe cyo kubafunga cyarangiye, ariko baracyakurikiranwa kuko babashyize mu yindi nzu aho uyu mugabo watwaye Ballon’Or n’umuvandimwe we, bazabanza kwishyura amande ya miliyoni 1,6 by’amadorari ya Amerika.

Ronaldinho yizihije isabukuru y’amavuko ku nshuro ya 40, ari muri gereza. Gusa nubwo uyu mugabo bamukuye mu nzu y’imbohe akajyanwa ahandi, afite ubwoba ko bazamukatira igifungo cyiri hejuru y’amezi atandatu, naya mande ya miliyoni 1,6 by’amadorari ya Amerika, mugihe urubanza rwe ruzaba rwakomeje, kuko impamvu ruri gutinda, ni icyorezo cyugarije isi coronavirus.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi

About The Author