RPL:Apr Fc yananiwe gutsinda Police Fc

Umukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona wahuzaga Police FC na APR FC urangiye ari 1-1, APR FC ibura amahirwe yo gufata umwanya wa mbere.

Police FC yagiye kwakira uyu mukino iri ku mwanya wa 3 n’amanota 11, mu gihe APR FC yari ku mwanya wa 2 n’amanota 13, Mukura VS niyo yari iyoboye urutonde rwa shampiyona ifite amanota 14.

Police FC kandi yagiye kwakira uyu mukino kuri stade Regional saa 18:00’, nta kibazo na kimwe ifite ndetse abakinnyi bayo bavuye muri APR FC ari bo Aimable Nsabimana na Nshuti Dominique Savio babanje mu kibuga.
Ku ruhande rwa APR FC, Danny Usengimana wahoze muri POlice FC niwe wari uyoboye ubusatiriza bw’iyi kipe. Mushimiyimana Mohammed nawe yari yananje mu kibuga.

Umukino igice cya mbere amakipe yombi yatinyanaga, yirindaga gufungura ngo akine umukino asanzwe akina.
Ikipe yubakiraga mu kibuga cyayo kugira ngo ikurure ngenzi yayo ubundi bagahita bohereza imipira imbere bashakisha ba rutahizamu, gusa nta mahirwe menshi yigeze aboneka, kuko ba myugariro b’aya makipe nta kazi gakomeye bigeze bahura nako.
Hagati ha APR FC, Mushimiyimana Mohammed wabonaga atari mu mukino kuko yagiye akora amakosa menshi yakabaye yateje ibibazo APR FC.
Ku ruhande rwa Police FC, myugariro w’iburyo, Derrick nawe yagaragaje ko ari hasi cyane mu gice cya mbere, kuko Claude yagiye amukinana imipira myinshi. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Haringingo Francis yatangiye igice cya kabiri akora impinduka akuramo Derrick hinjiramo Mpozembizi Mohammed.

Adil nawe yakoze impinduka ku munota wa 60 havamo Danny hinjiramo Mugunga Yves. Ku munota wa 62 Bukuru Christophe yahaye umwanya Butera Andrew ni nako ku munota wa 64 yakoze impinduka za nyuma havamo Niyomugabo Claude hinjiramo Ishimwe Kevin.

Muri iki gice cya kabiri amakipe yombi yasatiranye ashaka igitego ndetse agenda anabona amahirwe menshi ariko kureba mu izamu bibanza kwanga.

Kumunota wa 67, Police FC yakoze impinduka za kabiri, Ntirushwa Aime aha umwanya Mico Justin.

Ku munota wa 73 izi mpinduka zatanze umusaruro kuri Police FC, Mpozembizi yahinduye umupira imbere y’izamu, Mico Justin akoraho n’umutwe, umupira usanga Dominique aho ahagaze ahita atsinda igitego cya mbere cya Police FC.
Ntabwo ibi byishimo byamaze kabiri kuko ku burangare bwa ba myugariro ba Police FC, Aimable na Moussa basiganiye umupira, Mugunga Yves ahita yishyurira APR FC.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira ari 1-1.

Dore imikino y’umunsi wa 6 iteganyijwe n’iyarangiye

Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2019
Rayon Sports FC 0-0 Etincelles FC (Stade de Kigali, 18h00)
Heroes FC 0-1 Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)
Marines FC 1-1 Bugesera FC (Stade Umuganda, 15h00)
Gicumbi FC 2-1 Espoir FC (Stade Mumena, 15h00)

Ku wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2019

Police FC 1-1 APR FC (Stade de Kigali, 18h00)
Musanze Fc 1-1 Sunrise FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
AS Muhanga 0-0 AS Kigali (Stade Muhanga, 15h00)

Ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2019

Gasogi United vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 18h00)

@igicumbinews.co.rw