RPL:Bigoranye Rayon Sports itsinze Gicumbi Fc igeze aharindimuka

Gicumbi FC yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Regional i Nyamirambo uyu munsi saa 15:00’, ni umukino utari uryoheye ijisho.

Abasore ba Rayon Sports wabonaga bakina basa n’abarushye cyane, byatumye bagorwa no kubona igitego, aho byaje gusaba iminota 86 kugira Michael Sarpong ayibonere igitego cy’intsinzi ku mupira wari uhinduwe na Iradukunda Eric (Radu). Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Gicumbi Fc igitego kimwe ku busa.

Gicumbi Fc igumye k’umwanya wa Nyuma muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda n’amanota 3 mu gihe ari k’umunsi wa cyenda naho Rayon Sports yahise ifata umwanya wa 3.

Imikino yose yabaye k’umunsi wa 9:

Ku wa kane:

Gasogi United 1-1 Musanze FC

Ku wa gatanu:

APR FC 3-1 Espoir FC
Sunrise FC 4-1 Heroes

Ku wa gatandatu:

AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports
Marines 0-1 AS Muhanga

Ku Cyumweru:

Gicumbi 0-1 Rayon Sports
Bugesera 1-0 Mukura VS
Etincelles 0-1 Police FC

@igicumbinews.co.rw