RPL:Rayon Sports yongeye gutakaza amanota,Gicumbi Fc yo yijajaye iratsinda

Nyuma yo gutakaza umukino w’umunsi wa 5 imbere ya Sunrise, Rayon Sports ntiyahiriwe n’umunsi wa 6 aho yanganyije na Etincelles ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri stade Regional uyu munsi saa 18:00.

Ni umukino Rayon Sports yagiye gukina idafite Sarpong kubera ikarita itukura yabonye mu mukino uheruka, Bizimana Yannick akaba yari yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga.

Yari yagaruye Radu na Kimenyi Yves batakinnye umukino wa Sunrise.
Nyuma y’igihe kinini atagaragara mu kibuga kubera imvune, Kakule Mugheni Fabrice yagarutse mu kibuga anabanzamo.

Ni umukino aya makipe yagiye gukina anganya buri kimwe muri shampiyona muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Ikipe ya Etincelles iri ku mwanya wa 4 n’amanota 10 inganya na Rayon Sports, zose zimaze gukina imikino 5, zose zatsinze imikino 3, zinganya umukino 1 zitsindwa umwe. Buri imwe yatsinze ibitego 7, zitsindwa ibitego 4 zizigamye 3.
Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no gufungana ku mpande zombi, imipira yakinirwaga hagati mu kibuga, ndetse nta mahirwe menshi yabonetse ku mpande zombi, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48 Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa Yves yakoreye Gilbert maze Rutanga ayiteye ica hejuru y’izamu.
Iranzi Jean Claude yahise asimbura Olokwei Commodore.

Iranzi Jean Claude yafashije Rayon Sports mu buryo bwo gusatira, ndetse agenda abona amahirwe ariko amashoti yateye mu izamu, umunyezamu ayakuramo.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Etincelles ndetse inabona amahirwe menshi ariko kureba mu izamu biranga umukino urangira ari 0-0.

Undi mukino wabaye Gicumbi Fc nyuma yo kumara imikino itanu itsindwa, yaje gutsinda umukino wa mbere k’umunsi wa 6 shampiona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Gicumbi yari yakiriye ikipe ya Espoir fc yo mu karere ka Rusizi, kuri Stade Mumena ,Nyuma yo kwirukana umutoza , Macali niwe wari urimo kuyitoza.

Ku munota wa 12 w’igice cya mbere ikipe ya Espoir yafunguye amazamu,k’umunota wa 26 Dusange Bertin yahise yishyura igitego, igice cya 1 amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri k’umunota wa 66, ikipe ya Gicumbi yatsinze gitego cya 2 yatsinzwe na Gasongo Jean Pierre.

Umukino waje kurangira Gicumbi yegukanye intsinzi ku bitego bibiri kuri kimwe cya Espoir Fc nubwo abakinnyi ba Gicumbi Fc bari icumi nyuma yuko Myugariro wayo Emmanuel ahawe ikarita y’umutuku .

Indi mikino yabaye Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2019

Heroes FC 0-1 Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)

Marines FC 1-1 Bugesera FC (Stade Umuganda, 15h00)

Imikino iri kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2019

Police FC vs APR FC (Stade de Kigali, 18h00)

Musanze Fc vs Sunrise FC (Stade Ubworoherane, 15h00)

AS Muhanga vs AS Kigali (Stade Muhanga, 15h00)

Ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2019

Gasogi United vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 18h00)

@igicumbinews.co.rw