Rubavu: Abacuruzi b’urumogi baruteshejwe barutwaye muri kizimyamoto

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yatesheje abagabo babiri barimo kwinjiza mu gihugu  urumogi, bari barushyize mu byuma bitatu byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro (fire extinguisher cylinders). Baruteshejwe kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri, bari mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Gisenyi mu mudugudu wa Nengo.

Abari bafite biriya biyobyabwenge bikanze inzego z’umutekano babikubita hasi bariruka ariko ubu barimo gushakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba,  Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko hari abaturage bari batanze amakuru yizewe y’abantu bagiye kuvana ibiyobyabwenge mu gihugu cya Repubulika ihatanira Demokarasi ya Congo bakabizana mu Rwanda.

Ati  “Umuturage yaraduhamagaye atubwira ko hari abantu bagiye kwinjiza ibiyobyabwenge  mu gihugu banyuze mu nzira za rwihishwa.  Yavugaga ko bari bwinjire banyuze mu kiyaga cya Kivu bakoresheje ubwato.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo gufata abo bantu babikanze bageze ku nkombe ibyo bari bafite barabijugunya bariruka berekeza mu nzira bari baturutse mu gihugu cya Congo.

Yakomeje avuga ko aba bantu bari bakoresheje amayeri  adasanzwe yo gushyira urwo rumogi mu byuma bibamo gazi yifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro.

Ati  “Gukoresha biriya byuma bambutsa ibiyobyabwenge ni amayeri adasanzwe, gusa turabizi ko buri gihe bariya bacuruzi b’ibiyobyabwenge bagerageza  uburyo bwose ngo bambutse ibiyobyabwenge. Gusa  ku bufatanye n’abaturage tugenda dutahura  amayeri yose bagerageza gukoresha.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bariya bantu bari bafashe biriya byuma babikuramo gazi ikoreshwa mu kuzimya umuriro noneho bakajya bapakiramo ibipfunyika  binini by’urumogi. Yavuze ko iyo hataba ubufatanye n’abaturage bari bacuruzi b’ibiyobyabwenge bari kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge byinshi.

CIP Karekezi yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo kurwanya ibyaha.

Ati  “Turashimira abaturage badufashije kumenya bariya bantu ndetse n’amayeri bakoresha. Ni kenshi tubafata biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Ubu bufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano butanga umusaruro kandi biri no mu rwego rwo kurinda abana b’u Rwanda bangizwa n’ibiyobyabwenge.”

Yakomeje akangurira ababyeyi kuba hafi y’abana babo kuko abacuruza ibiyobyabwenge baba bagambiriye kubigursiha urubyiruko kuko ni ryo soko rinini bafite. Yanibukije abakishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobabwenge kubireka bagashaka indi mirimo bakora kuko amategeko ahana yihanukiriye umuntu wese ufatiwe mu byaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

@igicumbinews.co.rw