Rubavu: Abantu 103 batawe muri yombi barimo kunywera inzoga muri Restaurant

Polisi yo mu Karere ka Rubavu yafashe abantu 103 bari kunywera inzoga muri restaurant iri hafi y’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

 

Abafashwe bari bize amayeri yo kujya muri restaurant akaba ari ho banywera inzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’uburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure, yavuze ko ibyakozwe n’aba bantu bitemewe.

Ati ’’Ntabwo restaurant ari akabari, ibi ni ukurenga ku mabwiriza kandi mwarangiza mukegerana. Ibi ni ugukwirakwiza icyorezo nta kindi nababwira, mugomba kubahiriza amabwiriza ya leta n’abaganga agamije kwirinda covid-19 kuko ntireba imyaka, ntawe itahitana’’.

Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko kunywa inzoga bitabujijwe, ikibujijwe ari aho kuzinywera. Ati ’’Ntabwo kunywa bibujijwe, ukeneye inzoga azijyana iwe utubari turafunze. Ntabwo Polisi izihanganira abarenga ku mabwiriza ya Leta”.

Ku ruhande rw’abafashwe basabye ko aho bafatiwe hafungwa kuko ari ho habateza kugwa muri aya makosa.

 

Abafashwe barimo kwica akanyota ubona nta cyo bitayeho

 

Iyi restaurant banyweragamo Polisi yasabye ko ifungwa

 

Abafashwe bari kunywa bagera ku 103

 

Aba bantu bari begeranye cyane

 

Polisi yagiriye inama abafashwe nk’uko bisanzwe bigenda

 

 

@igicumbinews.co.rw